Abantu basaga igihumbi bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, bagiye guhurira i Kigali mu bikorwa bitandukanye bizaba mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo.
Iki ni icyumweru kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gitegurwa n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, hagamijwe gukomeza guteza imbere uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Iki gikorwa cyatangiye mu 2021 gihuriza hamwe inzego za leta, abikorera n’abandi bose baturutse hirya no hino ku Isi, mu bikorwa bigaragaza ubukerarugendo by’umwihariko ubw’u Rwanda.
Biteganyijwe ko iki cyumweru kizatangira ku wa 26 Ugushyingo 2022 kigeza ku wa 3 Ukuboza 2022, kuri Kigali Conference and Exhibition Village” (KECV) aho abasaga 1 000 baturutse hirya no hino ku Isi ari bo bazitabira.
Mu kiganiro n’itazangamakuru, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mugisha Gisha Frank, yavuze ko iki cyumweru ari kimwe mu bizahura ubukungu bwo mu gice cy’ubukerarugendo.
Ati “Icyumweru cy’ubukerarugendo mu Rwanda twabonye ko ari imwe mu ngamba zatuma uruganda rwacu rurushaho kuzahuka. Abafatanyabikorwa bacu bazaza berekane ibikorwa bitandukanye bakora bitume ubufatanye bwacu bwaguka byongere amahirwe y’ishoramari.”
Uwari uhagararaiye RDB, Hakiza Jackson, yavuze ko iki cyumweru gitanga umusanzu ugaragara mu bukerarugendo bw’u Rwanda kuko gihuriza hamwe abantu bavuye imihanda yose.
Muri iki cyumweru hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga.
Umwihariko w’uyu mwaka ni uko hateguwe irushanwa ry’abafata amafoto rizatangira ku wa 15 rigere ku wa 26 Ugushyingo, aho ababigize umwuga bazatanga amafoto bafashe mu duce tugaragaza ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, hahembwe abahize abandi mu mafoto meza.
Muri iki cyumweru kandi hazitabira abahanzi b’imideli 200 bo hiryo no hino mu bihugu bya Afurika, aho bazitabira iki gikorwa babone umwanya wo kugaragaza ibyo bakora.
Ikindi gikorwa kizakorwa ni kuva ku wa 27 Ugushyingo 2022, ku kibuga cya Golf i Kigali hazabera inama izahuza abashoramari batandukanye haganirwa ku ruhare rwa siporo mu bukerarugendo.
Ku wa 25 Ugushyingo 2o22, hazatangira icyumweru cyahariwe restaurant, ni igikorwa kizitabirwa na za restaurant zitandukanye by’umwihariko zikorera mu Rwanda aho zizaba zerekana indyo zitandukanye zijyanye n’ibihugu.
Ikindi gikorwa cy’ingenzi kizaba ni ikijyanye no gutembereza itangazamakuru mpuzamahanga uduce dutandukanye tw’u Rwanda. Kizatangira ku wa 27 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2022, aho bazahera i Kigali bakomeze mu Majyepfo i Nyanza ku gicumbi cy’amateka y’u Rwanda.
Uru rugendo ruzakomereka mu Karere ka Rusizi baveyo bagana i Karongi bakomereze Rubavu na Musanze bagaruke i Kigali.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mugisha Gisha Frank
Uwari uhagarariye RDB, Hakiza Jackson yavuze ko iki cyumweru gitanga umusanzu ugaragara mu bukerarugendo bw’u Rwanda
Amafoto: Munyakuri Prince